Mu Mujyi wa Kigali abagera kuri 98% by’abaturage bose bamaze kwemeza imyirondoro no kwifotoza ngo bazahabwe indangamuntu y’ikoranabuhanga.
Mu gihe mu Mujyi wa Kigali iki gikorwa cyarangiye, abacikanwe bashobora kugana aho izi serivisi zigiye gukomereza, harimo uturere twa Bugesera na Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umujyi wa Kigali kandi washimiye abaturage bujuje inshingano zabo mboneragihugu bakemeza imyirondoro yabo ndetse bakifotoza kugira ngo bazahabwe indangamuntu y’ikoranabuhanga.
Ikigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA), gikomeje gushishikariza abaturage bose mu gihugu ko bagomba kwemeza imyirondoro yabo ndetse bakifotoza kugira ngo bazabwe indangamuntu y’ikoranabuhanga kuko izisanzwe mu mwaka utaha wa 2027, zizaba zitagikoreshwa.
