Abahanzi The Ben na Bruce Melodie bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bombi bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho The Ben yaraherekejwe n’umugore we Pamella ndetse bakaba bari kumwe n’abandi barimo Kate Bashabe.
Umuhanzi The Ben ubwo we na mugenzi we Bruce Melodie bavaga gusuura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu butumwa yageneye Abanyarwanda yabwiye ko bagomba kwamamaza amahoro ndetse bakavuga ukuri kw’amateka y’u Rwanda.
SOMA:Alikiba yongeye kwifatanya n’Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka
Yagize ati “Reka dukoreshe amajwi yacu mu kwamamaza amahoro n’urukundo mu Banyarwanda, turwanye cyane ndetse kurushaho izi nduru zo hanze zishaka guhindanya Igihugu cyacu, uretse ko zanatsinzwe ariko tugomba guhozaho tukavuga ukuri kw’amateka y’u Rwanda.”
Buce Melodie nyuma yo gusuura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri iki Cyumweru tariki 12 Mata 2026, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aremereye ku buryo atamenyerwa.
Bruce Melodie kandi yavuze ko Abanyarwanda bose bakwiye gusura inzibutso zibegereye kugira ngo basonanukirwe neza amateka, ntibatahira kuyabwirwa gusa.

