Umunyarwenya wo muri Nigeria Kingsley Ogbonna uzwi nka Doctall Kingsley yatangaje ko azongera gushyira hanze amashusho ye y’urwenya mu cyumweru gitaha, bitewe n’uko ari mu cyumweru cyo kwifatanya n’Abanyarwanda babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kingsley asanzwe ari inshuti y’Abanyarwanda cyane, kugeza aho yaniyise izina rw’Ikinyarwanda “Ntakirutimana”.
Mu butumwa bwe yagize ati “Mumbabarire nshuti zanjye, nzongera kugira icyo nshyira kuri Instagram mu cyumweru gitaha. Iki cyumweru ndagiharira Abanyarwanda bagenzi banjye bazize akarengane mu 1994.”
SOMA:Alikiba yongeye kwifatanya n’Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka
Kingsley kuva yatangira gukora amashusho agaruka ku Rwanda ndetse agatangira kujya ahakorera ibitaramo, yahise aba inshuti y’Abanyarwanda cyane ibyo adasiba kwerekana no mu byo ashyira ku mbuga nkoranyambaga.
