Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yateguje ko ibiciro mu Rwanda bigiye kuzamuka bidatewe n’uko Leta yashatse kubizamura, ahubwo ko bizaba bitewe n’uko ku masoko mpuzamahanga byifashe kubera intambara ibera mu Burasirazuba bwo Hagati (ari ho haturuka ibikomoka kuri peterori na gaz).
Hashize ukwezi kurenga iyi ntambara itangijwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel, ikaba imaze kwangiza amariba n’ibigega bya peterori na gaz mu karere Iran iherereyemo, ndetse hanafunzwe umuhora witwa Hormutz unyuramo 1/5 cy’izo ngufu zijya hirya no hino ku isi.
Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe yagarutse ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda muri iki gihe ndetse no mu bihe biri imbere, akaba yibanze ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, asobanura n’ingamba Guverinoma yafashe.
Dr Nsengiyumva avuga ko iyo ntambara ibera mu Burasirazuba bwo Hagati izatuma ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye mu Rwanda bizamuka, ahereye ku bikomoka kuri peterori.
Yagize ati “Dukurikije ibintu biri kuba mu Burasirazuba bwo Hagati kubera iyi ntambara, muti ‘ese ibiciro birazamuka?’ Ndagira ngo mvuge nti ‘yego, ibiciro biraza kuzamuka’, biraza kuzamuka atari ukubera ko twashatse kubizamura gusa, ahubwo biraza kuzamuka kubera ko ari ko isoko ririmo kubyerekana.”
Minisitiri w’Intebe avuga ko kuva ku itariki 28 Gashyantare muri uyu mwaka, ubwo intambara hagati ya Iran na Israel ifatanyije na Amerika(USA) yari itangiye, nta kintu cyo kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peterori n’ibindi bicuruzwa cyigeze kigaragara, bitewe n’uko u Rwanda rudakurikiza gahunda y’ibindi bihugu aho bahise bizamura ibiciro ako kanya.
Ati “Tuzamura (ibiciro) kubera ko tubona hari impamvu dukwiye kuzamura, twe turinganiza ibiciro buri mezi abiri, ariko hari ahandi ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bizamuka uyu munsi na bo bagahita babizamura, twe ntabwo ari uko dukora.”
Dr Nsengiyumva avuga ko Leta itahise izamura ibiciro ahubwo ngo yahise yorohereza abarangura ibikomoka kuri peterori ku giciro kitabaremereye, ubu ariko akaba abona bitarimo gukunda ko byaguma uko biri.
Avuga ko abacuruzi baranguraga ibikomoka kuri peterori ku madolari ya Amerika 70$ ku kagunguru mbere y’intambara ibera mu Burasirazuba bwo Hagati, kugeza ubu karimo kurangura amadolari ya Amerika 112$(bivuze ko hiyongereyeho amadolari 42$).
Akomeza agira ati “Igiciro kiri ku isoko(mpuzamahanga) ntabwo kitwemerera gukomeza gucuruza ku giciro dufite uyu munsi, iki ni ikibazo kiri ku isi hose dukwiye twese kujyanamo, buri wese akwiye kugiramo uruhare kugira ngo twese tubashe kukivamo twemye nk’uko twavuye no mu bindi twagize mbere.”
Ibi Minisitiri w’Intebe abitangaje mu gihe kuri uyu wa Gatanu intambara hagati ya Iran na Amerika yongereye ubukana, aho zimwe mu mbuga nkoranyambaga zivuga ko abasirikare ba Amerika bamaze kwinjira muri Iran n’ubwo bitaboroheye ku mirongo y’urugamba kuko indege za Amerika zikomeje kurasirwa mu kirere cya Iran.
