Umugore wa Yampano kuri ubu yamaze gutangira umushinga mushya wo kunyuza ibiganiro kuri YouTube aho yasobanuye uburyo ariwe wafashije Yampano gukomera nyuma yuko amashusho agiye hanze.
Nyuma y’amashusho yagiye hanze ya Yampano n’umugore we ibintu byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga umugore wa Yampano yasobanuye ko ariwe wafashije umugabo we kwiyakira kuko byari bimukomeranye.
Abinyujije kuri YouTube channel ye ya Vava wa Yampano yatangaje ko ubwo amashusho yajyaga hanze yabanje gucika intege cyane ndetse akaniheba ariko yareba agasanga umugabo we yihebye cyane kurushaho afata umwanzuro wo gukomera agahumuriza umugabo we.
Yampano n’umugore we bakaba bakomeje gusaba abakunzi babo ko babakurikirana Aho bazajya babagira inama zitandukanye zabafasha gutera imbere mu rukundo.
