Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Japhet Mazimpaka yagizwe umuyobozi wa shene ya kabiri ya Televiziyo Rwanda, KC2.
Japhet wari usanzwe akora ibiganiro by’imyidagaduro nka Samedi Detante kuri radio Rwanda ndetse na Magic Morning kuri Magic FM, yasimbuye kuri uyu mwanya Gloria Mukamabano uherutse gusezera.
Mazimpaka wahawe izi nshingano afite amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’iterambere ndetse n’imiyoborere.
SOMA: Nyuma ya Radio Uncle Austin aritegura no guhagarika imiziki
Mu mashuri makuru na kaminuza kandi, Mazimpaka yize itangazamakuru uretse mu 2020 atangira gukora nk’uwimenyereza umwuga mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).
Uko imyaka yagiye yicuma Japhet yaje gutangira gukora akazi mu buryo bweruye hanyuma akajya akora ibiganiro byibanda ku myidagaduro, binahura neza no kuba agiye kuyobora KC2 (Kigali Channel 2) afasha ahantu kwidagadura.
