
Zuchu yababariye umuhanzikazi Gigy Money nawe wo muri Tanzania bamaze igihe bafitanye amakimbirane nyuma y’ubutumwa burebure yamwandikiye amusaba imbabazi.
Nyuma y’ubutumwa burebure umuhanzikazi Gigy money yandikiye Zuchu amusaba imbabazi nyuma y’igihe kirekire badacana uwaka Zuchu yemeye kuzimuha ndetse amwibutsa ko bagomba kurenga iby’amakimbirane bombi bafitanye ahubwo bakareba icyabateza imbere.
Mu gusubiza ubutumwa Gigy money yari yamwandikiye amusaba imbabazi nyuma akaba yagize ati ” Gigy wanjye, mbona ubuzima ari kwiga no gutera imbere, kandi twarize, tugomba gutera imbere. Imana yaduhaye andi mahirwe yo kuba beza ndetse tukareba ikiduha inyungu ” .
Zuchu akaba yasoje abwira Gigy money ko ari abavandiimwe bityo amukunda cyane.





