
Yampano mu ibaruwa ndende yasabiye imbabazi abafunze bazira ikibazo cye ndetse anatangaza ko atifuza kuzongera kubaho afitanye n’abantu amakimbirane ahubwo yifuza kubaho mu mutuzo akabana na buri wese amahoro.
Umuhanzi Yampano wamaze gutangaza ko yifuza gutangira ubuzima bushya butarimo amakimbirane nyuma y’ibyagiye bimuvugwaho akaba yanaboneyeho gusabira imbabazi umuntu wese waba afungiye ikibazo cye.
Yampano akaba yatangaje ko ibyo yakoze byose yaje gusanga ari ubwana ndetse biba ari n’imyaka ishuka umuntu gusa nyuma yo kwitekerezaho akaba yarafashe umwanzuro wo gutangira ubuzima bushya butarimo urwango n’amakimbirane.
Uyu muhanzi akaba yanaboneyeho guteguza abakunzi we album nshya yitwa ” ONE WORLD” izaba ivuga urugendo rwe rw’ubuzima, kwiyubaka , gukomera no gukomeza imbere.





