Nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sports akamara umwaka urenga yarahagaritse gukina ruhago Kalisa Rachid yatsindiye igitego ikipe ya As Kigali mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona yatsinzemo Marine igitego 1-0.
Kalisa Rachid wamaze igihe kirenga umwaka yarahagaritse gukina umupira nk’uwabigize umwuga nyuma akaza kwitabazwa n’ikipe ya As Kigali kugirango aze ayifashe kuyikura mubihe bikomeye yari irimo yatangiye kuyitsindira ibitego.
Ni igitego yatsinze ku munota wa 55 aho buriwese yemezaga ko Kalisa Rachid guhagarika gukina umupira w’amaguru byari icyemezo kidakwiye kuko akiri muto kandi ari umukinnyi ufite impano idasanzwe nawe akaba yatangiye kubigaragaza mu kibuga atsinda ibitego.
Ikipe ya AS Kigali gutsinda uyu mukino bikaba biyifashije gukomeza kuva mu myanya mibi irimo aho ikomeje kurwana no kuguma mu makipe azaguma mu cyiciro cya mbere aho kuri ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota 28.
