Perezida wa Ferwafa Shema Fabrice yageneye ubutumwa abangavu b’u Rwanda batarengeje imyaka 17 nyuma yo gutsindwa na Zambia 2-0 mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi aho yababwiye ko nubwo batsinzwe ariko bagaragaje guhangana kandi bafitiwe icyizere.
Umukino wabaye kuri uyu wa gatanu aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe na Zambia ibitego 2-0 Shema Fabrice akaba yabwiye abakinnyi ko nubwo batsinzwe ariko bagaragaje umukino mwiza igisigaye ari ugukomeza kuba hamwe kugirango bakomeze barusheho kumenyerana.
Mu ijambo rye perezida wa Ferwafa Shema Fabrice yabwiye abakinnyi ko bagomba kwigirira icyizere kuko bashoboye kuko nubwo batsinzwe ibitego 2 mu give cya mbere ariko igice cya kabiri bagikinnye neza ko bagomba guhozaho ko nta kabuza ubutaha nabo bazatsinda.
Ku ruhande rwa Ferwafa akaba yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose abakinnyi bakaguma hamwe bakamenyerana.
