
Kaze Cedric w’umurundi wari warasigaranye n’ikipe ya kaizer chiefs ubwo bari bamaze kwirukana Nasreddine Nabi, byabaye ngombwa ko ikipe ya Kaizer isigaranwa na Kaze cedric ndetse na Khalil Ben Youssef gusa kugeza ubu bakaba bamaze gutandukana n’uyu mugabo wo mu gihugu cy’u Burundi.
Kaizer Chiefs nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro ikaza kwirukana uwari umutoza wayo mukuru Nasreddine Nabi ikipe igasigarana umurundi Kaze Cedric nawe waje gusezererwa ubu iyi kipe ikaba ikomeje gushaka umutoza mushya
Nyuma yuko bagize umwaka mubi birangiye birukanwe kubera umusaruro mubi dore ko basoreje ku mwanya wa gatatu wa championa. abatoza bahabwa amahirwe ni Pitso Mosimane na Manqoba Mngqithi .
Kaizer Chiefs ikaba isanzwe ari ikipe ikomeye cyane ku ruhando mpuzamahanga gusa uyu mwaka w’imikino ukaba utarayihiriye.



