
Umuhanzi w’injyana ya Gakondo Jules Sentore yasobanuye uburyo ababyeyi be bigeze gukora impanuka ikomeye se witangiye mama we ikamutwarira ubuzima naho nyina akajyanwa muri Coma akamaramo amezi ane aho yaje kumubyara abaganga batizeye ko azavuka ari muzima.
Jules Sentore ufite izina rikomeye muri muzika ya gakondo mu Rwanda yasobanuye uburyo ubwo ababyeyi be bari bagiye gutembera mama we amutwite ababyeyi be bagize impanuka ikomeye papa we akabitangira bikamuviramo kuhasiga ubuzima naho mama we akajyanwa muri Coma akavuka hashize amezi ane ayirimo kuburyo abaganga batemeraga ko yavuka ari muzima.
Nkuko yabitangaje akaba yagize ati ” Papa na mama bakundana mama antwite rimwe bafashe umwanya wo gutemberana ubwo haza imodoka ibaturuka inyuma ariko uwo muntu yasinze papa arahindukira aramubona ariko abona imodoka yabagezeho asunika mama agwa mu muferege ubwo imodoka ihita ikubita papa ahita apfa ibyo nibwo mama yagiye muri Coma amaramo amezi ane nyuma yayo mezi nibwo navutse kuburyo n’abaganga batizeraga ko navuka ndi muzima “.
Jules Sentore yasoje ashimira Imana yo yabashije kumurinda muri ibyo bihe bigoye ndetse yemeza ko Imana yamurokoye icyo gihe imufiteho umugambi.



