
Umuvugizi w’Abafana ba APR FC, Mugisha Frank umaze kumenyekana nka Jangwani ndetse na mugenzi we Uwizeyimana Sylvestre ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports ndetse akaba n’umuvugizi w’abafana wamenyakanye nka Wasili ni bamwe muu bahinduye isura ya ruhago y’u Rwanda mu buryo bwo gutuma abafana bizera abakinnyi babo bitewe n’uburyo babatakamo.
Wasili na Jangwani bazanye uburyo bushya bwo gushyushya abafana no gutaka abakinnyi b’amakipe yabo ibitari bimenyerewe cyane mu Rwanda ibintu abafana bemeza ko hari byinshi byabahinduriye kuburyo bakundagamo umupira kuko uba ufite amatsiko yo kureba uwo mukino bitewe n’amagambo baba batangaje mbere y’umukino.
Usibye kuba aba bombi usanga bavugira amakipe yabo bitewe n’ubuhanga bagaragaza mu buryo bwo gushyushya abafana mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi basigaye bifashishwa mu rwego rwo guhamagarira abafana kuba inyuma y’ikipe y’igihugu.
Jangwani wafashijwe na Sam Karenzi ubwo yamuhaga amahirwe kuri Fine FM chairman wa APR FC w’icyo gihe Karasira agasaba nimero uwo munyamakuru akisanga ari umuvugizi w’abafana ba APR FC naho Wasili akaba n’ubusanzwe yari umunyamakuru wa Radiotv10.




