
Tanzania yegukanye amahirwe yo kwakira irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss World mu 2027, iba igihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba kizakira iri rushanwa.
Miss World izaba ibaye ku nshuro ya 74. Ni irushanwa rihuza abakobwa bahagarariye ibihugu bitandukanye, rikaba rinatanga umwanya wo kumenyekanisha imishinga igamije guteza imbere imibereho y’abantu.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, ubwo hasozwaga Miss World 2026 yabereye i Nha Trang muri Vietnam, Tanzania yashyikirijwe ibendera ry’iri rushanwa nk’igihugu kizakira irikurikira.
Tanzania yari ihagarariwe na Hamis Mwinjuma, Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo, ndetse na Ambasaderi wayo mu Bushinwa, Suleiman Haji Suleiman.
Biteganyijwe ko Miss World 2027 izabera muri Tanzania muri Gicurasi 2027. Iri rushanwa rizaba ari amateka akomeye kuri Tanzania ndetse no ku karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Miss World 2026 yegukanywe na Joheirry Mola wo muri Dominican Republic. Elisabeth Reynés wo muri Espagne yabaye igisonga cya mbere, mu gihe Taanusiya Chetty wo muri Malaysia yabaye igisonga cya kabiri.
Latricia Sawe wari uhagarariye Tanzania yabashije kugera mu bakobwa 40 ba mbere, mu irushanwa ryitabiriwe n’abakobwa 111.
Tanzania izaba igihugu cya kane cyo muri Afurika kizakira Miss World, nyuma ya Afurika y’Epfo, Seychelles na Nigeria.



