
Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver yavuze impamvu kugeza ubu atarashaka umugabo, avuga ko imiterere y’ubuzima bwe n’akazi akora bituma atabona umwanya uhagije wo guhura n’abagabo no kubamenya byimbitse.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Silver yavuze ko akenshi iyo ahuye n’abagabo, ibiganiro byabo birangirira ku kazi, kuko benshi aba ari abo bahuriye mu bikorwa cyangwa mu mishinga akoramo.
Yavuze kandi ko ari umuntu ugira isoni kandi utajya yoroherwa no kwegera abantu bashya. Ku buryo iyo abonye umusore amushimishije, aho kumwegera ngo baganire, ahitamo kwigendera akajya kwishakira ikindi kimuhugisha.
Ati: “Iyo mbonye umusore mwiza, ndigendera nkahugira mu kindi kintu.”
Silver yanagarutse ku muntu wigeze kumugira inama yo kugabanya igihe amara mu Rwanda niba ashaka kubona umugabo. Uwo muntu ngo yamubwiye ko abagabo b’Abanyarwanda bamutinya, amagambo uyu mubyinnyi yakomojeho mu buryo bwo gusetsa.
Ibyo yavuze bigaragaza ko kuba atarashaka umugabo atari uko yanze urukundo, ahubwo ko akazi ke, kugira isoni no kutabona amahirwe ahagije yo kumenyana n’abantu bashya biri mu bituma atarabona uwo bubakana urugo.



