
Umuhanzi Amalon akomeje kugarukwaho cyane hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’imbyino agaragaza mu mashusho y’indirimbo ye nshya yashyize hanze ” Nyirabasare ” benshi bakaba bakomeje gutungurwa n’imibyinire y’uyu muhanzi.
Amalon wari umaze iminsi ateguza abantu indirimbo ye nshya yitwa Nyirabasare iyi ndirimbo akaba yaje kuyishyira hanze iri kumwe n’amashusho yayo ndetse akaba akomeje kuvugisha abatari bake bitewe n’imbyino zigaragaramo.
Uyu muhanzi usanzwe uukunzwe cyane n’abatari bake aho benshi bemeza ko Ari umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe ndetse bakanemeza ko afite ijwi ry’umwimerere riryoheye amatwi.
Amalon indirimbo Nyirabasare akaba yamaze kuyishyira kunmbuga zose zicururizwaho imiziki ndetse abantu bakaba bakomeje kuuyishimira ku rwego rwo hejuru.





