
Komisiyo y’u Rwanda Ikorana n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ivuga ko hari uduce tw’u Rwanda twitwa ‘Geopark’ turi mu nzira zo gushyirwa mu murage w’isi, tukazabungabungwa mu buryo bwihariye nk’ahantu nyaburanga hateye amatsiko abashakashatsi baturutse hirya no hino ku isi.
Geoparks nyinshi zavumbuwe mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, bitewe n’umutungo kamere waho uri mu nda y’isi, zikaba zishobora kugirwa umurage w’isi bitarenze umwaka utaha wa 2027.
Geopark zagaragaye mu Rwanda, ni uduce nyaburanga dufatanye dusobanurwa mu buryo mpuzamahanga nk’ahantu habumbatiye ubumenyi bwihariye bwo mu nda y’isi.
Geopark zibungabungwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), binyuze mu burezi, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere umuco, hagamijwe iterambere rirambye ry’abaturiye aho hantu.
Ingero za geoparks zatoranyijwe na Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO ni ibirunga bya Muhabura na Gahinga, uduce tw’i Burera twegereye Ikiyaga cya Burera, Ubuvumo bw’i Musanze, Inkengero z’ibiyaga bya Burera na Ruhondo, uduce two ku Kirunga cya Muhabura ahitegeye ikiyaga cya Burera, hamwe n’icyo kiyaga ubwacyo ndetse n’ikiyaga cya Ruhondo.
Hari n’Igishanga cy’Urugezi, ingomero z’amashanyarazi za Ntaruka, Mukungwa n’Urugezi, ubutaka bwera imyaka bw’amakoro bukomoka ku birunga, hakaba n’izindi site zizakurikiraho mu gutoranywa mu Ntara y’Iburengerazuba zirimo Ikiyaga cya Kivu na gaz methane yacyo.
Iki kiyaga kiri mu muhora ugenda wisatura wa Rift Valley w’uruhererekane rw’ibirunga biri mu gace ka Afurika y’iburasirazuba no hagati.

Ikiyaga cya Kivu kandi giherereye mu gace kabonekamo ibiza kamere nk’inkuba, imitingito, inkangu n’imyuzure, hakaba n’Ikibaya cya Bugarama n’amashyuza akibonekamo ndetse n’ay’i Nyamyumba mu karere ka Rubavu.
Hari n’ishyamba rya Nyungwe rifite amabuye ya kamere y’isi yagaragaye kuva mu bihe bya kera cyane ubwo isi yari ikibaho. Iryo shyamba rikaba ribumbatiye urusobe rw’umuco n’amateka ashamikiye ku mikoreshereze y’umutungo kamere uribonekamo.
Enjeniyeri Dominique Mvunabandi uyobora Ishami rishinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga na Inovasiyo muri Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO, avuga ko bamaze gukora urutonde rwa site 16 zishobora kugirwa geoparks, aho kugeza ubu iyo ntambwe ya mbere ngo imaze kugerwaho.
Enjeniyeri Mvunabandi akomeza agira ati “Twarangije gutoranya izo site, ubu tugiye kuzimurikira abantu, tugakora dosiye ku buryo bitarenze umwaka utaha tuzaba twatanze iyo dosiye yose yuzuye bitarenze ukwezi kwa gatatu, kandi na bo ntabwo bamara igihe kinini bataremeza iyo dosiye, ahanini bifata amezi atatu, bivuze ko mu kwezi kwa karindwi cyangwa ukwa munani bazaba bamaze kwemeza izo site.”
Enjeniyeri Mvunabandi avuga ko igikurikiraho ari ugutanga seritifika ku gihugu gifite izo site za Geopark, aho Umuyobozi Mukuru wa UNESCO aza akayishyikiriza Perezida wa Repubulika.
Enjeniyeri Mvunabandi avuga ko kuva icyo gihe isura y’Igihugu itangira kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga ko gifite ahantu hadasanzwe. U Rwanda kugeza ubu rwamenyekanye ku kuba ari ubuturo bw’ingagi zo mu misozi ziri mu nzira zo gucika ku isi, ariko ngo hari n’ibindi bizatuma rumenyekana birenze izo ngagi.
Uyu mukozi wa Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO atanga urugero ku butaka bw’ibirunga mu turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu, avuga ko bushobora gukorwaho ubushakashatsi ku nyungu z’isi, bitewe n’uko butanga umusaruro mwinshi w’ibirayi, ibigori, ibishyimbo n’ibindi butarinze gushyirwamo ifumbire.

Avuga ko ikindi gikomeye kirenze ibyo ari uko u Rwanda, by’umwihariko abaturiye site za Geopark, bazatangira kubona amafaranga y’amahanga(amadevize) bitewe no kwakira abashakashatsi na ba mukerarugendo baturutse henshi ku isi.






