
Element EleéeH uri kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba ari hafi ya Meddy, ndetse akaba azwiho kwifunga bya gihanzi nkawe, yaba ari kumwigiraho, nicyo kibazo wakwibaza none.
Umuhanzi Meddy ni umwe mu bakoze imiziki yakunzwe na benshi ku Isi by’umwihariko mu Rwanda ariko byose akabihuza no kutagaragara muri byinshi biba mu myidagaduro, ibyo wakwita kwifunga mu muziki.
Ibi ni bimwe mu byatumye uyu muhanzi aba agihangange, akabihuriraho n’abarimo Wizkid muri Nigeria. Element nawe uzwiho kugira iyo myitwarire uyu munsi wa none akaba ari hafi ya Meddy, ni umwanya mwiza wo kwigira kuri mukuru we.
SOMA:Element yigaramye ibyo gukundana na Kelia
Ni kenshi uzabona Element avugwa yaba nabi cyangwa neza mu ruganda rw’imyidagaduro, ariko ntasubize yanabikora akabikora mu buryo budakaka nk’uko bamwe babigenze.
Ibi byose nibyo bihura na Meddy witsimbye Abanyarwanda bikarangira babimwubahiye ndetse bikamugira igihangange muri muzika nyarwanda.






