
Umuhanzi Bruce Melodie mu kiganiro we na mugenzi we The Ben bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 16 Kamena 2026, Bruce yagaragaje ko yahaye umwanya The Ben nk’umushyitsi gusa mu bitaramo bikurikira ngo yakaniye.
Yagize ati “Buriya i Musanze nakiriye The Ben kugira ngo abanze anywe ku tuzi nk’umushyitsi, murabona ndi guseka se? Arakaza neza mu nzira noneho yo kubikora uko bikwiye. Ikindi abantu bari i Nyagatare mwitegure tubazaniye ibintu byiza.”
SOMA:Ntacyatanya Coach Gael na Bruce Melodie
Aba bahanzi bombi kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kamena bazataramira I Nyagatare mu bitaramo batangiye bya Summer Country Tour.
Abakunzi b’umuziki benshi bahurije ku kuba The Ben yarigeze ibihe byiza ku rubyiniro kurusha mugenzi we Bruce Melodie, gusa nawe akaba yaragaragaje ko yabibonye gusa ngo akaba agiye kwemeza The Ben.






