
Unuhanzikazi wo muri Nigeria ,Ayra Starr yatangaje ko kuva akiga mu mashuri yisumbuye yirinze kujya mu rukundo kuko yirindaga umuntu wazavuga ko bakundanye ndetse n’ubu atarakenera kujya mu rukundo kuko ashaka kubanza kwita ku muziki we.
Ayra Starr akaba yatangaje ko kuva akiga mu mashuri yisumbuye atigeze yifuza kujya mu rukundo kuko yatinyaga ko hari umusore wazajya ajya mu bandi akirirwa amubwira ko bakundanye ibintu atigeze yifuza na gato.
Uyu muhanzikazi Kandi akaba yakomeje atangaza ko n’ubu ikintu cyambere atifuza mu buzima bwe ari ukujya mu rukundo kuko yumva ashaka kubanza gushyira imbaraga nyinshi mu bijyanye n’umuziki we mbere yo gutekereza ibyo gukundana n’abasore.
Ayra Starr akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane gusa batigeze bavugwaho ibintu byo kujya mu rukundo.



