
Umuhanzikazi wo muri Uganda, Ava Peace yigaramye amashusho y’urukozasoni akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza inkumi n’umusore bari gutera akabariro, bikavugwa ko uwo mukobwa ari Ava Peace.
Mu butumwa uyu muhanzikazi yanyujije kuri X, yahakanye yivuye inyuma avuga ko uwo mukobwa uri muri ayo mashusho atari we, ndetse ko ari ibintu byagaragarira buri wese.
Ati “Ntabwo nigeze mbabazwa n’ibintu byo kuri interineti, ariko kuri ubu birakabije cyane. Tunyura muri byinshi kugira ngo dushyire izina aho ryumvikana. “
Uyu si njye. Muri amwe mu mashusho harimo umugore n’umugabo ariko sinigeze ngira ibyo biro mu buzima bwanjye. Ndetse n’utagira ubwenge ashobora kubona ko atari isura yanjye.”
Ibi kandi yabishimangiye no mu bundi butumwa yanyujije kuri Instagram ye avuga ko ntaho ahuriye n’ayo mashusho.
Ibi yabivuze nyuma y’uko ku munsi w’ejo nabwo hakwirakwiriye amashusho n’amafoto y’ubwambure bivugwa ko ari aya Kisitu Kirabo




