
Umuhanzikazi Alyn Sano ufite umwihariko udasanzwe kubera ubuhanga bwe mbere yo gushyira hanze indirimbo ye yitwa ” Ntibikunda ” azashyira hanze ku wa 30 Mata 2026 yashyize hanze integuza yayo.
Alyn Sano ukomeje kugenda ashyira hanze ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhanzi bwe kuri ubu yashyize hanze integuza y’indirimbo ye nshya ateganya gushyira hanze yitwa ” Ntibikunda ” .
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Alyn Sano akaba yatangaaje ko iyi ndirimbo ye nshya agomba kuyishyira hanze ku wa 30 Mata 2026 saa munani.
Alyn Sano akaba Ari umwe mu bahanzikazi Nyarwanda bazwiho kugira impano idasanzwe aho benshi bemeza ko bitewe n’impano afite hari urundi rwego rwisumbuyeho yakabaye ariho.




