
Umunya-Senegal ndetse akaba n’umunyamerika umuhanzi w’icyamamare ndetse akaba azwiho no kuba ari mu batunze agatubutse yatangaje ko abahanzi usanga akenshi bagira ubwamamare gusa ugasanga aba-producers, abanditsi b’indirimbo, abajyanama n’abanyamategeko bakorana nabo ari bo bakunze kubyungukiramo mu gihe umuhanzi aba ari we uzwi cyane ariko atari we uhembwa menshi .
Akon yavuze ko abantu benshi bibeshya ko buri muhanzi wamamaye aba ari umukire, asobanura ko amafaranga menshi ava mu muziki akenshi ajya ku bandi bafatanyabikorwa mbere yo kugera ku muhanzi.
Uyu muhanzi yavuze ko aba-producers, abanditsi b’indirimbo, abajyanama n’abanyamategeko bakorana n’abahanzi ari bo bakunze kungukira cyane muri uru ruganda, mu gihe umuhanzi aba ari we uzwi cyane ariko atari we uhembwa cyane.
Akon yasabye abakiri bato bashaka kwinjira mu myidagaduro kumenya ko kwamamara bitahita bihinduka ubukire, ahubwo ko hari n’izindi nzego z’ubucuruzi bw’umuziki zishobora kubinjiriza amafaranga menshi kurushaho.





