Kuva ikigo Trinity Metals Group cyizoberewe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro gitangiriye gucukura no gutunganya amabaye yacukurwaga muri Nyakabingo ho mu karere ka Rulindo ,Intara y’Amajyaruguru mu 2022, u Rwanda rwahice ruca agahigo ko kuba igihugu cya mbere muri Afurika mu bicukura Tungsten nyinshi.
Umuyobozi wa Trinity Metals Group, Shawn McKormick yabwiye ikinyamakuru ‘Financial Times’ ko “u Rwanda mu buryo butaziguye rwinjiye mu gutanga umusanzu mu ruhererekane rw’ ibikoresho by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Kugira ngo uru rugendo rushoboke Trinity Metals group ikorana n’ikindi kigo kitwa TechMet gifite ikicaro Dublin muri Irlande , ndetse n’urwego rwa Amerika rushinzwe Imari n’ubucuruzi, iyo umusaruro ubonetse iyo Tungsten yoherezwa mu kindi kigo cyitwa Global Tungsten and Powders giherereye muri leta ya Pennsylvania.
Tungsten mu busazwe ikorwamo ibikoresho binyuranye mu rwego rw’ubuvuzi ariko by’umwihariko mu byagisirikare ikoreshwa mu gukora indege na za missiles utibagiwe amasasu ahangara ibikoresho bidatoborwa n’isasu( bullet proofs)
Umuyobozi wa Trinity Metals group, yashyize umucyo ku byibazwa na benshi mu kiganiro na Financial Times yemeza ko ubuyobozi bw’ iki kigo bukurikirana bukanagenzura inkomoko y’amabuye kuba mu kirombe kugera ku muguzi wa nyuma, ikanirinda kugura ku bacuruzi ba magendu.
Ibi bishyira umucyo ku birego u Rwanda ruhora rushinzwa byo kwiba amabuye y’agaciro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Guverinoma y’u Rwanda yagiye igaragaza kenshi ko ibi birego bizanwa na leta ya Congo yananiwe kurangiza amakimbirane amaze imyaka yambukiranya ibinya-cumi byumwihariko mu gice cy’Uburasirazuba bw’iki gihugu cyamunzwe na ruswa.


