Trump yashimuse Perezida wa Venezuela.[Courtesy]
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Mutarama 2026, Perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashimuse Perezida Nicolas Madulo wa Venezuela.
Trump yatangaje ko yagabye ibitero muri Venezuela, ata muri yombi Madulo n’umugore we ndetse abakura mu gihugu ku ngufu. Yavuze ko aba bombi bagiye kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuburanishwa.
Trump yabwiye FOX News dukesha iyi nkuru ko Madulo n’umugore we barezwe mu nkiko z’i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse ko bakuwe muri Venezuela na kajugujugu ya Gisirikare ikabajyana mu bwato bugomba kubageza muri Amerika.
“Bishe abantu benshi kandi benshi b’abany’Amerika, banica abantu b’iwabo.” Trump aganira na Fox News
Trump yongeyeho ko Madulo yafatiwe mu ngoro itameze nk’inzu zisanzwe kandi ko umugambi wo gushimuta perezida wa Venezuela bari bawumaranye iminsi, kuko bashatse kuwukora iminsi ine ishize ikirere kikababera intamba.
Yagize ati “Twari tugiye kubikora iminsi ine ikirere kiranga. Ikirere kikimara kwemera bitunguranye duhita tubikora. Madulo yari mu nzu imeze nk’ingoro kuko yari izengurutswe n’ibyuma hose.”
Donald wari umaze igihe ahigira guhirika Madulo, yarengejeho ko nta musirikare w’Amerika watakarije ubuzima muri iki gitero, uretse abagize ibibazo byoroheje ndetse ko barasubira mu kazi vuba.


