
Korali Sayuni yo mu Itorero rya ADEPR Cyahafi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ibibindi n’Imuri (Gidiyoni)”, ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya igaragaza uburyo Imana yakoresheje ibikoresho bisanzwe mu guhesha intsinzi Gidiyoni n’ingabo ze mu rugamba barwanaga n’Abamidiyani.
Iyi ndirimbo igamije kwibutsa abakirisitu imbaraga z’Imana n’uburyo ishobora kurwanirira abayizera ikoresheje uburyo butandukanye, ndetse n’ibintu abantu bashobora kubona nk’ibisanzwe cyangwa bidafite agaciro.
Abagize Sayuni Choir bavuze ko bahisemo iyi nsanganyamatsiko kugira ngo bagaragaze ko Imana ishobora gukoresha n’ibintu bisa nk’ibisuzuguritse kugira ngo isohoze umugambi wayo.
Bati: “Iyi nsanganyamatsiko y’ibibindi n’imuri twarayihisemo kugira ngo tugaragaze ko Imana ishaka kurwanirira ubwoko bwayo ishobora kwifashisha n’intwaro zigaragara nk’izisuzuguritse. Ikindi, twifuzaga kwibutsa abantu imbaraga z’Imana n’uburyo irwanirira ubwoko bwayo.”
Bavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku ikorasi bari basanzwe baririmba yitwa ‘Ibibindi n’Imuri’. Bamaze kubona ubutumwa bwihariye buyikubiyemo n’akamaro bushobora kugira mu buzima bw’abakirisitu, bahisemo kuyagura bayikoramo indirimbo yuzuye kugira ngo ubwo butumwa bugere ku bantu benshi.
Mu kuyandika, bifashishije inkuru ya Gidiyoni iboneka mu gitabo cy’Abacamanza, kuva ku gice cya Gatandatu kugeza ku cya Munani. Igaragaza uburyo Imana yahamagaye Gidiyoni ikamukoresha mu guhangana n’Abamidiyani, nubwo yari afite ingabo nke ugereranyije n’abo bari bahanganye.
Muri urwo rugamba, Gidiyoni n’ingabo ze bakoresheje ibibindi, imuri n’amahembe, nk’uko Imana yari yabibategetse. Ibyo bikoresho byasaga n’ibisanzwe, ariko Imana yabikoresheje mu buryo bwatumye ingabo z’Abamidiyani zitsindwa.
Abagize Sayuni Choir bagaragaje ko iyi ndirimbo ifite umwihariko mu myandikire yayo, kuko ari inkuru yo muri Bibiliya bafashe bakayihinduramo igihangano cy’umuziki, bakuramo ubutumwa bugaragaza uburyo Imana irwanirira ubwoko bwayo.
Ku bijyanye n’imbogamizi bahuye na zo mu gutegura iyi ndirimbo, bavuze ko nta zikomeye bahuye na zo, kuko bari bamaze igihe bifuza kuyikora, ndetse n’abaterankunga babo bakaba barayibasaga.
Iyi ndirimbo ni iya mbere mu ndirimbo esheshatu Sayuni Choir yamaze gutegura, zose zikaba zarangiye. Ibi bivuze ko abakunzi b’iyi korali bafite izindi ndirimbo eshanu zo kwitega mu gihe kiri imbere.
Uretse izi ndirimbo, Sayuni Choir yatangaje ko mu mwaka wa 2027 iteganya gukora ibiterane binini ndetse na concert, mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo zayo.
Indirimbo “Ibibindi n’Imuri (Gidiyoni)” yamaze gushyirwa ku rubuga rwa YouTube, aho abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bashobora kuyireba no kuyumva.


YIREBE HANO



