
Chorale Abatwaramucyo yo muri ADEPR Rubavu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hari Igihe Dusenga”, igamije guhumuriza no gukomeza abantu banyura mu bihe bikomeye, ibibutsa ko bakwiye gukomeza gusenga no kwizera Imana nubwo baba batarabona ibisubizo by’amasengesho yabo.
Abatwaramucyo Choir ni korali igizwe n’ababyeyi, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1976. Kuva icyo gihe, intego yayo yabaye kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.
Mu myaka imaze ikora uyu murimo, yakoze ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa, birimo ingendo ebyiri mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Urugendo rwa mbere yarukoze mu 2022, ijya muri Paruwasi ya Ruramba, mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo. Urundi rugendo yarukoze mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iyi korali kandi yashyize hanze alubumu y’indirimbo z’amashusho, ikomeza gukoresha impano z’abayigize mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye.
Impamvu bahisemo ubutumwa buri mu ndirimbo “Hari Igihe Dusenga”
Abagize Abatwaramucyo Choir bavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku cyifuzo cyo kwizihiza imyaka 50 bamaze mu murimo w’Imana, bakabikora basohora indirimbo nshya.
Bati: “Twifuje ko mu gihe twizihiza imyaka 50 tumaze mu murimo w’Imana, twasohora indirimbo nshya, ikaba iya mbere mu myaka yose iyi korali imaze ishinzwe. Ubutumwa tuyisangamo twifuza kugeza ku bantu tubusanga muri Bibiliya, muri 1 Samweli 1:27, aho Hana agaragaza ko yasabye Imana ikamuha icyo yayisabye.”
Bakomeje bavuga ko bahisemo ubu butumwa kugira ngo bibutse abantu ko gusenga bisaba kwizera no kwihangana, aho kugira ngo umuntu acike intege igihe atarabona igisubizo cy’ibyo yasabye Imana.
Iyi korali ifite n’ubuhamya bwihariye bujyanye n’urugendo rwayo rw’imyaka 50, kuko umwe mu bayishinze akiriho kandi akaba agikomeza kuyiririmbamo.
Abayigize bavuga ko ubuzima bwe n’ubuhamya bwe, bifatanyije n’ingorane zitandukanye iyi korali yanyuzemo mu myaka ishize, biri mu byabateye gutekereza kuri ubu butumwa no kubugeza ku bandi binyuze muri iyi ndirimbo.
Imishinga bafite mu gihe kiri imbere
Mu byo Abatwaramucyo Choir iteganya gukora harimo kugura ibikoresho bya muzika, gukomeza gukora izindi ndirimbo zo kwamamaza ubutumwa bwiza, ndetse no gutegura ibirori byo kwizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe.
Mu butumwa bagenera abantu banyura mu bihe bikomeye, abagize iyi korali babashishikarije kudacogora mu masengesho, bakomeza kwizera ko Imana ifite igihe cyayo cyo gusubiza.
Bati: “Turashishikariza abantu banyura mu bihe bikomeye gukomeza kwizera Imana no kwihangana. Iyo Imana isa n’iyatindije igisubizo, iba igifite igihe cyayo. Mukomeze gusenga kuko Imana yumva amasengesho kandi ikayasubiza. Hana yasenze asaba umwana, Imana iramusubiza, uwo mwana aba umutambyi ukomeye mu gihugu.”
Nyuma y’imyaka 50 mu murimo w’ivugabutumwa, Abatwaramucyo Choir irakomeje gukoresha impano yayo mu kuririmba no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu.

REBA INDIRIMBO NSHYA YA ABATWARAMUCYO CHOIR “HARI IGIHE DUSENGA”



