
Umuhanzi Shaffy yasabye imbabazi abakunzi be batabashije kumubona mu gitaramo yagombaga kuririmbamo ku wa 13 Ugushyingo 2026, cyari kubera mu mujyi wa Boise, muri Leta ya Idaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagombaga guhuriramo n’umuhanzi Rotimi.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Shaffy yasobanuye impamvu atabashije kwitabira iki gitaramo, avuga ko byatewe n’ihagarikwa ritunguranye ry’ingendo z’indege.
Yagaragaje ko iki kibazo kitaturutse kuri we cyangwa ku bateguye igitaramo, ahubwo ko ari imbogamizi z’ingendo zatumye igitaramo gisubikwa.
Shaffy yashimiye abakunzi be bari biteguye kumushyigikira, abasaba imbabazi ku bw’uko batabashije kumubona nk’uko byari biteganyijwe.
Yongeyeho ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hamenyekane indi tariki iki gitaramo kizaberaho, bakazayimenyesha abakunzi babo mu gihe kiri imbere.



