
Korali Gasave imaze imyaka 58 mu murimo w’ivugabutumwa yashyize hanze indirimbo nshya yise “Dore Byose Ndabihindura Bishya”, ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro, bwibutsa abantu ko Imana ifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’umuntu, ikamufasha gutangira bundi bushya.
Iyi korali ifite amateka akomeye muri ADEPR mu Mujyi wa Kigali, yatangiye mu 1968 itangijwe n’abantu batandatu, biganjemo abo mu muryango wa Pasiteri Kayihura Jacques, umwe mu bagize uruhare mu kugeza Itorero rya ADEPR mu Mujyi wa Kigali.
Mu myaka 58 imaze ikora umurimo w’Imana, Gasave Choir yakomeje gukoresha impano y’abaririmbyi bayo mu kwamamaza ubutumwa bwiza, ibinyujije mu ndirimbo zigamije gukomeza ukwizera no guhumuriza imitima y’abantu.
Indirimbo nshya ishingiye ku isezerano ry’Imana ryo guhindura byose bishya
Indirimbo “Dore Byose Ndabihindura Bishya” ishingiye ku magambo yo mu gitabo cy’Ibyahishuwe 21:5, agira ati: “Dore byose ndabihindura bishya.”
Ubu butumwa bwibutsa abantu ko ibihe bikomeye banyuzemo, ibikomere n’ibigeragezo bahuye na byo atari byo bigena iherezo ry’ubuzima bwabo, kuko Imana ishobora guhindura amateka y’umuntu ikamufasha kubona intangiriro nshya.
Binyuze muri iyi ndirimbo, Gasave Choir irashishikariza abantu gukomeza kugira ibyiringiro no kwizera Imana, kabone n’ubwo baba banyura mu bihe bitoroshye. Yibutsa abayumva ko nta kibazo kiruta ubushobozi bw’Imana kandi ko bashobora gukomeza urugendo rw’ubuzima bafite icyizere cy’ibyiza biri imbere.
Iyi ndirimbo nshya ikomeje urugendo rwa Gasave Choir mu ivugabutumwa imazemo imyaka 58, ikoresha impano y’abaririmbyi bayo mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye.

REBA INDIRIMBO NSHYA YA GASAVE CHOIR “DORE BYOSE NDABIHINDURA BISHYA”



