
Ikinyamakuru mpuzamahanga cyibanda cyane ku muziki, Billboard binyuze mu ishami rya Afurika cyerekanye abahanzi batanu batwaye umuziki w’u Rwanda nk’igihugu kigiye kwakira amasiganwa ya Formula 1 kuva 2030.
Abahanzi cyerekanye cyahereye kuri Bruce Melodie kivuga ko ari izina rinini mu muziki ugezweho ndetse rigaragara ku isoko mpuzamahanga, Ariel Wayz nk’umuhanzikazi wihariye ku njyana za R&B na Afro-Pop, The Ben we yagaragajwe nk’umuhanzi umaze igihe akora umuziki cyane mu njyana ya R&B ndetse akaba izina rinini mu muziki ugezweho mu Rwanda.
SOMA: Mr Kagame yahatirije abahanzi guha umwanya Element
Alyn Sano nawe ni izina ririmo hano we avugwa nk’umuhanzikazi wihariye mu buryo bwo kuririmba imbonankubone cyangwa se ‘Performer’.
Kivumbi King we agarukwaho nk’umuhanzi uhuza kuririmba no kurapa mu buryo budasanzwe ndetse akamurika ikiragano gishya mu muziki nyarwanda.






