
Umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk binyuze mu kompanyi ye Tesla yamuritse imodoka yiswe “Roadster” ifite ubushobozi buhambaye bwo kwirinda impanuka.
Ni imodoka mu imurikwa ryayo yagaragajwe yurira ahantu ku ntera ndende hanyuma mu guhanukwa kwayo igakoresha imyuka ituma ishyika hasi nta kibazo igize.
Izi Roadster zizatangira gukorwa mu 2028 nyuma y’ikinyacumi zitangajwe, zifite ubushobozi kandi bwo kuguruka zigaca hejuru y’izindi nko mu gihe cy’ubwinshi bw’imodoka mu muhanda.
lyi modoka kandi ishobora kuva ku muvuduko wa zeru ikagera ku bilometero 60-97 mu isaha mu gihe kitarenze isegonda. Roadster kandi umuvuduko wayo wa nyuma ushobora kugera kuri 230kph cyangwa 370kph, hanyuma ikagenda ibilometero 480 icanginzwe rimwe.







