
Umugore w’imyaka 38 wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi, nyuma y’uko umugabo we abonye amashusho amugaragaza ari gukorana ibikorwa bibujijwe n’imbwa yabo, nk’uko polisi ibitangaza.
Uyu mugore witwa Malia Nummerdor yatawe muri yombi ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, akurikiranyweho icyaha cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa.
Polisi yatangiye gukurikirana iki kibazo nyuma y’uko umugabo wa Nummerdor ayimenyesheje ko yari afite amashusho n’amafoto byafashwe n’amakamera yari yashyize mu rugo.
Uyu mugabo yabwiye abashinzwe umutekano ko yari yashyizeho kamera ebyiri kugira ngo afashe kumenya uwibaga amafaranga yari abitse mu gapfuko k’amafaranga.
Ubwo yasuzumaga amashusho yafashwe na kamera yari mu cyumba cyo kuraramo, yabonye umugore we ari kumwe n’imbwa y’umuryango. Yahise aha abapolisi amashusho n’amafoto, ndetse abemerera kureba mudasobwa yari ibitse ayo makuru.
Ku wa Kabiri, abapolisi babajije Nummerdor ku byagaragaraga muri ayo mashusho. Yemeye ko ari we wagaragaragamo ari kumwe n’imbwa, ariko ahakana ko haba harabayeho imibonano mpuzabitsina, avuga ko ibyo yakoraga byari ugukina no gutunga iyo mbwa.
Abapolisi bavuze ko ibisobanuro yatanze bitari bihagije kandi ko hari ibyo yavuze bitajyanye n’ibyari bigaragara mu mashusho.
Nyuma y’ibyo, Nummerdor yatawe muri yombi ajyanwa muri Charlotte County Jail, aho yafungiye mu gihe akurikiranwa kuri icyo cyaha.
Amakuru yatangajwe na New York Post avuga ko Nummerdor yashakanye n’umugabo we mu 2023, bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu.





