
Umuhanzikazi Ishimwe Vestine, akaba n’umubyeyi, yahishuye ibihe bikomeye yanyuzemo nyuma yo gushaka, avuga ko hari igihe yageze aho atekereza kwiyahura, ariko Imana ikamuba hafi.
Mu butumwa burebure yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Ishimwe Vestine yavuze ku bibazo yahuye na byo mu buzima bwo mu rugo, agaragaza ko byamugizeho ingaruka zikomeye.
Yavuze ko hari igihe yumvaga atagishoboye gukomeza kubaho , ndetse bigatuma atekereza kwiyahura. Icyakora, yashimangiye ko Imana yamubaye hafi, ikamuha imbaraga zo guhangana n’ibyo bihe yarimo kunyuramo.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Ishimwe Vestine yatangaje ko we na murumuna we, Kamikazi Dorcas, bagiye gushyira hanze indirimbo nshya bise “Ibihe”.
Ishimwe Vestine yitabaje urukiko asaba gatanya
Ishimwe Vestine yagaragaje umurongo wa Bibiliya umuha ihumure mu bihe bikomeye arimo
Uyu muhanzikazi yavuze ko iyi ndirimbo izaba irimo intashyo zabo bombi, bityo akaba yateguje abakunzi babo ko hari igihangano gishya bagomba kwitega.




