
Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika, David Adeleke uzwi nka Davido, yagarutse ku nama Wizkid na Wande Coal bamugiriye mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, ubwo yashakaga uburyo bwo guhuza amashuri n’inzozi ze zo kuba umuhanzi ukomeye.
Davido yabitangaje mu kiganiro cy’amateka y’injyana ya Afrobeats, asobanura uko yahuye n’ikibazo cyo guhitamo hagati yo gukomeza amashuri no gukurikira umuziki wari umaze kumwinjiramo cyane.
Uyu muhanzi yavuze ko yabanje kugisha inama Wizkid na Wande Coal, ababaza uko bashoboye kuva mu mashuri bakibanda ku muziki, kuko na we yari amaze kubona ko umuziki ushobora kuba umwuga we w’igihe kirekire.
Davido yavuze ko aba bahanzi bamugiriye inama yo kubanza kugera ku rwego umuziki we utangira kumwinjiriza no kumumenyekanisha mbere yo gutekereza ku kuva mu mashuri.
Yagize ati: “Nabajije Wizkid na Wande Coal uko baretse amashuri bakajya gukora umuziki. Bambwiye ko uburyo bumwe ari ukubanza kumenyekana cyane. Nari nzi ko papa atari kunyemerera kubireka, ariko ubwo indirimbo ‘Dami Duro’ yakundwaga cyane, sinongeye kubasha gukomeza amashuri.”
Indirimbo ‘Dami Duro’ ni imwe mu ndirimbo zagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha Davido mu ntangiriro z’umwuga we. Kuba yarakunzwe cyane byatumye umuziki umusaba umwanya munini, bituma kurushaho guhuza amasomo n’umuziki bimugora.
Davido yari azi ko se atari kumwemerera guhagarika amashuri ngo ahite yibanda ku muziki. Icyakora, nyuma yo kubona ko umuziki we ukomeje gutera imbere, yaje kugirana amasezerano na se yari agamije kumufasha gukomeza amashuri ataretse umuziki.
Muri ayo masezerano, Davido yemeye gusubira ku ishuri, mu gihe se yamwemereye gukomeza gukora umuziki ndetse amufasha kubona studio yo gukoreramo.
Ibi byatumye Davido abasha guhuza amashuri no kubaka umwuga we wa muzika, kugeza ubwo arangije Kaminuza.
Mu 2015, Davido yarangije muri Babcock University yo muri Nigeria, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’umuziki.
Urugendo rwa Davido rugaragaza uko yahuye n’ihurizo ryo guhitamo hagati y’amashuri n’umuziki, ariko akaza kubona uburyo bwo kubihuza, kugeza ubwo yubakiye izina rikomeye mu muziki wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.



