
Abantu 12 batawe muri yombi n’ubuyobozi bushinzwe ubugenzacyaha mu Gipolisi cya Kenya (DCI), bakekwaho kugira uruhare mu mvururu zabereye mu mujyi wa Siaya, aho itsinda ry’urubyiruko ryagerageje kwitambika imodoka zari ziherekeje umugore wa Perezida William Ruto, Rachel Ruto.
Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, nyuma y’igikorwa cyari kigamije kongerera ubushobozi abagore mu bijyanye n’ubukungu, cyabereye ku kibuga cya Kenya Medical Training College (KMTC) i Siaya.
DCI yatangaje ko abapolisi bo muri Siaya bataye muri yombi abantu 12 bakekwaho guteza akajagari ubwo itsinda ry’urubyiruko ryageragezaga kwitambika imodoka z’abanyacyubahiro zari zerekeje ahateganyijwe ko indege zigwa cyangwa zihagurukira.
Nk’uko DCI yabitangaje, abo bakekwa bagerageje kunyura ku ngufu ku irembo ryari ririnzwe n’abapolisi, ubwo imodoka zari zitwaye abanyacyubahiro zageraga aho hantu.
Ibintu byarushijeho gukomera ubwo iryo tsinda ryatangiraga gutera amabuye abapolisi bari bashinzwe kurinda iryo rembo, nk’uko Kenyans.co.ke yabitangaje.
DCI yavuze ko abapolisi bari aho bahise batabara kugira ngo bagarure ituze kandi babuze ko imvururu zirushaho gukomera.
Nyuma y’uko ibintu bigaruwe mu buryo, abantu 12 bakekwaho kugira uruhare muri izo mvururu bahise batabwa muri yombi.
Abakekwa bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Siaya, aho bari gukorerwa dosiye mbere yo kugezwa imbere y’urukiko.
DCI yavuze ko iperereza rigikomeje, kandi ko n’abandi bantu bazagaragara ko bagize uruhare muri ibyo bikorwa bashobora gutabwa muri yombi bagakurikiranywa n’ubutabera.






