![Joyce Gusenga yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Wasize Ubwiza’[VIDEO] 1 IMG_20260909_122133_587](https://3dtvrwanda.com/wp-content/uploads/2026/09/IMG_20260909_122133_587.png)
Umuhanzi Joyce Gusenga yashyize hanze indirimbo nshya yise “Wasize Ubwiza”, igaruka ku rukundo rutangaje rw’Imana n’imbabazi zayo ku muntu, nubwo yaba yarakoze ibyaha bikomeye.
Joyce avuga ko iyi ndirimbo ifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe, kuko ari ubutumwa bushingiye ku rukundo n’imbabazi yagiriwe.
Ati: “Indirimbo Wasize Ubwiza isobanuye ikintu kinini mu buzima bwanjye kuko ivuga ku rukundo rutangaje n’imbabazi nagiriwe.”
Ubutumwa Joyce yifuza ko buri muntu uyumvise yakuramo ni uko Imana ari umutunzi w’imbabazi, kandi ko itareba ubwinshi cyangwa uburemere bw’ibyaha umuntu yakoze, ahubwo ko ishobora kumubabarira.
Uyu muhanzi avuga ko icyatumye ahitamo kuririmba kuri iyi nsanganyamatsiko ari uko mu byaremwe byose nta kintu Imana yahaye agaciro nk’umuntu, bityo ko nta cyo itakora kugira ngo umuntu agume mu rukundo rwayo.
Ati: “Muri iki gihe abantu bakeneye kongera kubwirwa no kumva imbaraga z’urukundo Imana ibakunda, kugira ngo bareke guheranwa n’ibyaha.”
Joyce kandi yavuze ko hari igice cy’indirimbo kimukora ku mutima cyane, aho aririmba ati: “Wansanze mu mwijima maze umfata ukuboko uti mwana wanjye jya mu mucyo.”
Avuga ko aya magambo asobanura urukundo rwinshi Yesu asanganiza umunyabyaha, agamije kumubabarira no kumuyobora mu nzira nziza.
Joyce yageneye ubutumwa bwihariye abantu bose bari mu bihe bikomeye, abasaba kutemerera ibibazo kubaheranya, ahubwo bakizera ko ubugwaneza n’urukundo bya Yesu bibagose.
Ati: “Umuntu wese uri mu bibazo namubwira ngo ntaherane na byo, ahubwo yumve ko ubugwaneza n’urukundo bya Yesu bimugose kandi ko nta cyo atakora ngo amuremere ibihe byiza.”
Nyuma yo gushyira hanze “Wasize Ubwiza”, Joyce Gusenga avuga ko hari n’izindi ndirimbo nyinshi ari gutegura, zose zikaba zizaba zikubiyemo ubutumwa bwiza bugamije gukomeza no guhembura imitima ya benshi.
Indirimbo “Wasize Ubwiza” yamaze kugera hanze kandi abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bashobora kuyumva no kuyireba kuri YouTube.



