
Korali Holy Nation Choir yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ibyiza”, igamije kwibutsa abantu ibyiza Imana ikora mu buzima bwabo, by’umwihariko imbabazi n’ubuntu bwayo.
Abagize Holy Nation Choir bavuga ko “Ibyiza” ari indirimbo yuzuyemo ubutumwa bwo gushimira Imana ku mirimo yakoze, yaba igaragara cyangwa itagaragara, ariko cyane cyane ku bw’imbabazi yagiriye abantu ubwo yirengagizaga gukiranirwa kwabo.
Iyi ndirimbo yaturutse ku nyigisho zishingiye kuri Bibiliya, aho inganzo yayo ikomoka muri Zaburi 116:8, Zaburi 116:12 na Zaburi 89:16.
Holy Nation Choir ivuga ko ubutumwa bw’ingenzi buri muri “Ibyiza” ari ugushishikariza abantu kumenya no gushimira Imana ku bw’ibyo yabakoreye, ndetse no ku bw’ubuntu bwayo butarondoreka.
Ku muntu uri mu bihe bikomeye, abagize iyi korali bavuga ko iyi ndirimbo ishobora kumwibutsa ko imbabazi z’Imana zigihari, bityo akongera kugira ibyiringiro no kwakira ubuntu bwayo bubonerwa muri Kristo.
Bati: “Icyo umuntu yakura mu ndirimbo ‘Ibyiza’ mu bihe bikomeye ni ukongera kwiyumvamo imbabazi z’Imana no kongera kwakira ubuntu butarondoreka bwayo bubonerwa muri Kristo, Umwana wayo.”
Nubwo Holy Nation Choir ivuga ko “Ibyiza” idatandukanye cyane n’izindi ndirimbo imaze gushyira hanze, ifite umwihariko wo kwibanda ku gushimira Imana ku mbabazi n’ubuntu bwayo.
Abagize iyi korali basobanura ko indirimbo ari uburyo bwo guhamya ibyo Imana yakoze, cyane cyane kuba yarababariye ibyaha n’ibicumuro byabo, ikabaha amahirwe yo kuba abana bayo.
Ati: “Iyo tuvuze ‘Ibyiza’, tuba tuvuze ibyo Uwiteka yakoze byose kugira ngo dutsindishirizwe kandi tubabarirwe ibyaha n’ibicumuro byacu byose.”
Holy Nation Choir imaze imyaka ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Abagize iyi korali bavuga ko ikintu gikomeye kibafasha gukomeza kuba hamwe no gukomeza gukora ibihangano bishya ari ukwemera ko atari bo ubwabo bashingiyeho, ahubwo ko imbaraga z’Imana ari zo zibakorera.
Bati: “Ntabwo twiyumva nka Holy Nation gusa, ahubwo muri byose twumva imbaraga zayo, Imana, ari zo ziri gukorera muri twe.”
Bakomeza bavuga ko baharanira gukora ibintu byiza uko byabasaba imbaraga kose, ariko bigamije kubaka no gufasha abakunzi babo.
Ku bakunzi ba Holy Nation Choir bamaze igihe bayishyigikira, iyi korali yabasabye gukomeza gufatanya na yo mu gushimira Imana yabahamagariye kuba abera no gukomeza kubaho mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu.
Holy Nation Choir kandi yatangaje ko iri gutegura igiterane kizamara icyumweru ku Itorero rya Gatenga ibarizwamo. Iki giterane kizaba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2026, gifite intego ishingiye kuri Yakobo 2:24, yiswe “Faith in Action.”
Abagize Holy Nation Choir basabye abakunzi babo gukomeza kubakunda, kubashyigikira no kubasengera, bavuga ko bafite ibindi bihangano n’ibikorwa byiza biteganyijwe mu bihe biri imbere.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA HOLY NATION CHOIR BISE ‘IBYIZA’



