
Impaka zikomeye zatangiye muri Malawi nyuma y’uko Thandi Chisi wegukanye ikamba rya Miss Malawi 2025 atatoranyijwe guhagararira igihugu muri Miss World 2026, ahubwo hagatoranywa Ireen Navicha wabaye uwa kabiri, akaba ari umukobwa wa Minisitiri Mary Navicha.
Chisi yegukanye ikamba mu irushanwa ryabereye i Lilongwe ku wa 13 Ukuboza 2025, bityo benshi bari biteze ko ari we uzahagararira Malawi muri Miss World. Icyakora, abategura irushanwa bahisemo kohereza Navicha, bituma hibazwa impamvu y’iki cyemezo.
Abashyigikiye Chisi batangije ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje #JusticeForThandie, basaba ibisobanuro birambuye ku mpamvu uwari wegukanye ikamba atahawe ayo mahirwe.
Mu ntangiriro, Miss Malawi Organisation yavuze ko Chisi atari yujuje ibisabwa bijyanye n’imyaka, kuko yari afite imyaka 27. Icyakora, iyi mpamvu yateje urujijo kuko imyaka ntarengwa yari 27, ndetse n’abandi bakobwa bafite iyo myaka bari baritabiriye irushanwa.
Nyuma, hatanzwe indi mpamvu ivuga ko Chisi yaba atarifuzaga kwitabira Miss World, ahubwo akifuza andi marushanwa. Icyakora, Chisi yabihakanye.
Abategura Miss Malawi n’umuterankunga w’iri rushanwa, Goshen City, bavuze ko Navicha yatoranyijwe kubera ubunararibonye afite mu marushanwa mpuzamahanga ndetse n’ibikorwa bye byo guharanira uburenganzira bw’abakobwa, cyane cyane mu bijyanye n’imihango.
Chisi na we yavuze ko amasezerano yari yarasinyanye na Miss Malawi Organisation yahinduwe, hakurwamo igika cyamuhaga uburenganzira bwo guhagararira Malawi mu marushanwa mpuzamahanga.
Nubwo impaka zikomeje, Miss World yamaze kwemeza Ireen Navicha nk’uzahagararira Malawi muri Miss World 2026.




