
Umuhanzi Harmonize ubusanzwe ufite amazina nyakuri Rajabu Abdulkahali Ibrahim, yashyize hanze album ye ya Gatandatu yise “31” binahura b’imyaka afite kuri ubu.
lyi album yanakozwe n’Umunyarwanda Element EleéeH, igizwe n’indirimbo 14 gusa igitangaje cyane kuriyo indirimbo imwe yitwa “Huyu” niyo Konde Boy atakoranye n’undi muhanzi.
lyo urebye kuri iyi album usanga, Harmonize yarakoranye n’abahanzi benshi batandukanye mu nguni nyinshi za Afurika agamije kugeza umuziki we mu bice byose by’uyu mugabane.
SOMA:Uko Coach Gaelk yahesheje ikuzo umuziki nyarwanda mu Karere
Ahereye mu rugo iwabo muri Tanzania yakoranye na Abigail Chams, Marioo, Rayvanny, Young Lunya, Jay Melody na Sofia Nzau wo muri Kenya.
Muri Afurika y’lburengerazuba yakoranye n’abahanzi bo muri Nigeria barimo Yemi Alade, Darkoo, Mayorkun, Wande Coal, Qing Madi na Stonebwoy wo muri Ghana.
Harmonize kandi yegeze no kuri Mohamed Ramadan wo mu Misiri akaba umuhanzi ukunzwe mu bihugu by’Abarabu muri Afurika y’Amajyaruguru, yongeyeho kandi Ya Levis wo muri DR Congo wamufasha gufata isoko ry’abakoresha Igifaransa ndetse na miliyoni nyinshi z’abakomoka muri igihugu zituye henshi ku Isi.





1 thought on “Harmonize yakoze album ’31’ ashaka gufata Afurika mu mpande zose z’umuziki”