
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yesu Ndagukunda”, avuga ko igitekerezo cyayo cyaturutse ku bihe bitandukanye bikomeye yanyuzemo mu buzima, byatumye arushaho gusobanukirwa urukundo rw’Imana no kuyiringira.
Iyi ndirimbo igaruka ku rukundo rw’Imana, kwizera no gukomeza kugira ibyiringiro, cyane cyane mu gihe umuntu ari kunyura mu bibazo cyangwa mu bihe yumva ko ibintu byose byamukomereye.
Eric Reagan Ngabo avuga ko ubutumwa buri muri “Yesu Ndagukunda” butaje mu buryo bw’impanuka, ahubwo ko bwakomotse ku byamubayeho ndetse n’ubuzima bwe bwite.
Yavuze ko umuntu wese agira amateka ye, akagira n’ibihe bitandukanye anyuramo, ariko ko ibihe bikomeye bishobora gutuma umuntu arushaho kumenya agaciro k’urukundo n’imbabazi by’Imana.
Ati: “Icyatumye mvuga ubu butumwa mu ndirimbo habaye byinshi mu buzima bwanjye. Urukundo ni ingenzi mu mibereho ya Gikristo no mu buzima busanzwe. Urwo Imana yadukunze, cyangwa ibihe bikomeye n’ibibi umuntu yaciyemo, buri umwe aba afite amateka.”
Uyu muhanzi avuga ko na we ubwe yanyuze mu bihe bitandukanye by’ubuzima bitari byoroshye, birimo ibibazo by’ubuzima ndetse n’icyorezo cya COVID-19.
Avuga ko nubwo ibyo bihe byari bikomeye, byamufashije kurushaho kubona ko Imana itajya imutererana, ndetse ko kuba yarabinyuzemo ari impamvu ikomeye ituma ayishimira.
Ati: “Nanjye ku giti cyanjye hari ibyo mfite naciyemo kandi ni byinshi. Habaye n’indwara zoroheje ndetse na COVID-19 n’ibindi. Urebye bitewe n’ibyo nanyuzemo, mbishimira Imana iyo ingejeje hano ndi, kuko gukorera Imana ari ukuba uyikunda, bitewe n’ibyo iba yarakunyujijemo, yaragukijije indwara ndetse n’ibindi byinshi.”
Kuri Eric Reagan Ngabo, ibyo yanyuzemo ntabwo ari ibintu byo kwibuka gusa, ahubwo ni ubuhamya akoresha mu kugeza ku bandi ubutumwa bwo gukomeza kwizera Imana.
“Yesu Ndagukunda” ikomereza ku murongo w’ubutumwa bwe
Eric Reagan Ngabo avuga ko “Yesu Ndagukunda” itandukanye n’izindi ndirimbo ze mu izina gusa, kuko ubutumwa buri mu bihangano bye bufite aho buhurira.
Yasobanuye ko indirimbo ze nyinshi zigaruka ku mahoro, urukundo, kwizera Imana no kudacika intege mu rugendo rwa Gikristo.
Ati: “Mubyukuri sinavuga ngo harimo itandukaniro, ahubwo navuga yuko harimo kuzuzanya. Kuririmba mvuga amahoro cyangwa urukundo, kudacika intege mu rugendo, byose ni ubutumwa buturuka kuri Mwuka Wera wayo. Nk’uko nabivuze haruguru, Imana ni urukundo.”
Mu bihangano bye harimo “Amashimwe”, “Abiringiye Uwiteka” na “Ishimwe ni Iryawe”, aho na zo zigaruka ku kwizera Imana no kuyishimira ibyo ikorera abantu.
Uyu muhanzi avuga ko umurimo we wo kuririmba ari uburyo bwo kugeza ku bandi ubutumwa bw’ihumure no kubibutsa ko Imana ikomeza kubana na bo mu bihe byose.
Asaba abari mu bibazo gukomeza kwizera
Ubutumwa bukomeye Eric Reagan Ngabo yifuza ko abantu bakura muri “Yesu Ndagukunda” ni ugukomeza kwihangana no kwizera Imana, n’igihe umuntu ari mu bihe bigoye.
Avuga ko umuntu akwiye kwibuka ibyo Imana yamukoreye mu buzima bwe, kuko kubisubiramo mu bitekerezo bishobora kumufasha kudatakaza ibyiringiro.
Ati: “Ubutumwa yakura muri iyi ndirimbo ni uko yakwihangana kandi akizera ko Imana izabimunyuzamo neza kandi izabimurindiramo. Kuko yibutse neza hari n’ibindi Imana yakoze mu buzima bwe.”
Eric Reagan Ngabo ashimangira ko hari igihe umuntu ashobora kureba ubuzima bwe akumva ko nta nzira isigaye, ariko ko ari muri ibyo bihe Imana ishobora kumwereka inzira atatekerezaga.
Ati: “Imirimo yayo iratangaje kandi muri cya gihe ubona nta nzira, Imana nibwo ica inzira.”
Yavuze ko ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye mu buzima bwe ari bwo bumwe mu bintu bikomeza ukwizera kwe.
Ati: “Ubuhamya dufite ni uko Imana yagiye inyigaragariza mu mibereho ya buri munsi, kandi izo mbabazi zayo no kugira neza kwayo tubihuriyeho twese.”
Uyu muhanzi kandi asaba abantu kudasiga inyuma ibihe bikomeye banyuzemo, ahubwo bakabibyaza umusaruro mu gufasha abandi.
Ati: “Namubwira ngo uramenye ntuzibagirwe ibihe bikomeye wanyuzemo cyangwa ubwo buhamya, uzabufashishe abandi.”
“Dushobozwa byose na Kristo”
Eric Reagan Ngabo avuga ko kwizera Imana ari ingenzi mu rugendo rw’umuntu, kuko ibigeragezo bishobora kuza ariko ntibibe iherezo ry’ubuzima.
Yizera ko Kristo ari we utanga imbaraga zo guhangana n’ibibazo no gukomeza urugendo.
Ati: “Uko byagenda kose Imana izamutsindishiriza, kuko dushobozwa byose na Kristo, ni we uduha imbaraga zo kunesha ibyo byose.”
Ni na yo mpamvu avuga ko “Yesu Ndagukunda” igamije kwibutsa abantu ko n’iyo ibintu byaba bikomeye, bagomba gukomeza kugira ibyiringiro no kwizera ko Imana ishobora kubanyuza mu byo barimo.
Album nshya igeze kuri 95%
“Yesu Ndagukunda” ni imwe mu ndirimbo zigize album nshya Eric Reagan Ngabo ari gutegura.
Uyu muhanzi avuga ko imirimo yo gutunganya iyi album igeze kure, kuko ubu igeze hafi ku musozo.
Ati: “Nkanjye ubwanjye nta handi nayishyira bidasanzwe, ni imwe mu ndirimbo zigize album nkomeje aho igeze kuri 95% kugira ngo nyisoze, ariko umurimo urakomeje wo kuramya Imana no kuyihimbaza.”
Avuga ko nubwo iyi album iri hafi kurangira, umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana we atawubona nk’ufite iherezo, ahubwo ko azakomeza gukora no kugeza ku bakunzi be ibihangano bishya.
Yashimiye abakomeje gukurikira umurimo we, avuga ko afite indi mishinga myinshi ari gutegura.
“Yesu Ndagukunda” na “Amashimwe” zatowe muri America Gospel Awards
Eric Reagan Ngabo kandi yavuze ko hari intambwe nshya ibihangano bye byateye, kuko “Yesu Ndagukunda” hamwe na “Amashimwe” zabonye umwanya wo gutoranywa muri America Gospel Awards.
Uyu muhanzi yasabye abakunzi be kuzamushyigikira igihe cyo gutora nikigera, avuga ko gutora ibihangano bye ari uburyo bwo gushyigikira ubutumwa bwiza ndetse no guteza imbere Ikinyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuri we, kuba indirimbo ziririmbwa mu Kinyarwanda zishobora kugera ku ruhando mpuzamahanga ni intambwe nziza mu guteza imbere umuziki wa Gospel ukorwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Abakunzi be bakomeje kwishima “Yesu Ndagukunda”
Eric Reagan Ngabo avuga ko kuva iyi ndirimbo yasohoka, yakiriye ibitekerezo byiza by’abayumvise, cyane cyane ku butumwa buyirimo ndetse n’uburyo yateguwe.
Ati: “Nabonye ko ari ikindi kintu cyose. Kuko wumvise ubutumwa burimo, uburyo icuranze n’ibindi, ndetse n’abantu bagiye bayishima cyane.”
Abakurikira uyu muhanzi bamaze igihe bamushimira umwihariko we mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, haba mu majwi, mu myandikire ndetse n’uburyo ashyira ubutumwa bw’ihumure mu bihangano bye.
“Yesu Ndagukunda” ije nk’ikindi gihangano gikomeza uwo murongo, ariko gifite umwihariko wo kuba cyarahereye ku buzima bwite bw’umuhanzi n’ibyo yanyuzemo.
Eric Reagan Ngabo avuga ko ibihe bikomeye umuntu anyuramo bidakwiye kumubera impamvu yo kwiheba, ahubwo ko bishobora kuvamo ubuhamya bukomeye bushobora gukomeza abandi.
Ni ubutumwa kandi bukubiye mu ndirimbo nshya ye, aho asaba abantu gukomeza kwizera Imana, kuyikunda no kwibuka ibyo yabakoreye, kuko n’igihe umuntu yumva nta nzira afite, Imana ishobora kumucira indi.
“

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO NSHYA YA ERIC REAGAN NGABO YISE YESU NDAGUKUNDA
REBA NI ZINDI NDIRIMBO ZA ERIC REAGAN NGABO AHERUTSE GUSHYIRA HANZE



