Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov, yatangaje ko igisirikare cya Ukraine cyagabye ibitero by’indege nto z’ubwiyahuzi 91 mu rugo rwa Perezida Vladimir Putin mu karere ka Novgorod.
Lavrov yemeje ko iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryatambutse tariki 29 Ukuboza 2025, yongeyeho ko ” izo ndege zose 91 zasenywe n’ubwirinzi bw’ingabo z’Uburusiya” ahishura ko ibi bikorwa by’iterabwoba Ukraine yagabye ku muboyozi w’ikirenga mu Burusiya bitazihanganirwa.
Perezida wa Ukraine Volodmir zelensky yahise yamaganira kure ibi birego by’Uburusiya atangaza ko “Ari ibinyoma by’i Moscow, ndetse bigambiriye gusa gushaka kurasa ibice bishya mu murwa mukuru Kyiv mu buryo bwo kwihorera.”
Ibi bije nyuma y’amasaha make perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika yakiriye Volodmir zelensky muri Leta ya Florida, aho aba bombi bari mu myiteguro ya nyuma iganisha mu nzira z’ibiganiro by’amahoro.
Intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine yinjiye mu mwaka wayo wa kane ica agahigo kirambye cyane mu burayi nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yayogoje Uburayi.



