
Umuhanzi w’Umunyarwanda akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo, Element Eleeeh, yagaragaje ibyishimo byinshi nyuma yo guhura n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo.
Element Eleeeh usanzwe ari muri Amerika aho ari gukorera kuri album ye ya mbere, yashyize ku rubuga rwa Instagram amashusho agaragaza we na Ne-Yo bahuye ndetse bagirana ibiganiro mu bwuzu.
Amakuru avuga ko aba bahanzi bahuriye muri Leta ya Arizona, aho Ne-Yo yari ari mu bitaramo bizenguruka Leta zitandukanye zo muri Amerika.
Nubwo nta mwanya munini bamaranye, guhura kwabo kwatumye havugwa umushinga w’indirimbo bashobora gukorana. Amakuru avuga ko baba baraganiriye kuri uyu mushinga, ndetse hakaba n’ayemeza ko indirimbo yaba yarakozwe.
Element Eleeeh aheruka gushyira hanze indirimbo ‘Ayayaah’, yakoranye na Bien ndetse na Joshua Baraka.



