
Ikipe ya Mukura VS&L yo mu Karere ka Huye yatandukanye n’umutoza Tomas Trucha ukomoka muri Repebulica ya Tcheque atari yayitoza na rimwe.
Tomas Trucha watandukanye na Mukura VS&L yageze mu Rwanda tariki ya 18 Nyakanga 2026 aje gutoza iyi kipe. Ariko kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga Mukura VS&L yatangaje ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza kubwumvikane bw’impande zombi.
Mukura vs&L yatangaje ko gutandukana n’uyu mutoza byatewe n’uko yabonye andi mahirwe y’akazi yo gutoza ahandi, ndetse Mukura VS&L ikaba yanatangaje ko izamenyesha abafana na rubanda undi mutoza.
Amakuru 3D TV RWANDA yamenye avuga ko uyu mutoza nyuma y’uko ageze mu Rwanda yaje kubona indi kipe imwifuza ndetse banarumvikana asanga iyi kipe imuha amafaranga yikubye inshuro nyinshi ayo yahawe na Mukura, iyi ikaba ariyo mpamvu yateye uyu mutoza gutandukana na Mukura atari yayitoza. Impande zombi kandi zaricaye ziraganira zemeranya gutandukana ariko uyu mutoza akishyura Mukura amezi 4 ari mu masezerano ye.
Byari biteganyijwe ko ikipe ya Mukura VS&L izatangira imyitozo tariki ya 23 Nyakanga 2026.







