
Mu mpera z’iki cyumweru tariki 18 na 19 Nyakanga 2026, abatuye i Kigali no mu nkengero zayo ndetse n’abavuye imihanda yose bazahurira mu bitaramo “Spinny &Friends” bizabera i Gahanga ku kibuga cya Cricket.
Ku munsi wa mbere w’ibi bitaramo abarimo DJ Spinny, Kabza De Small ufatwa nk’umwami wa Amapiano bazacurangira abazitabira ndetse n’irindi tsinda ry’abavangamiziki.
SOMA:DJ Spinny & Friends batanze miliyoni 3 Frw boroza n’abaturage mu turere tubiri
Mu gusoza ibi bitaramo abantu banasoza imikino y’igikombe cy’lsi cya 2026, abahanzi nka The Ben, Mike Kayihura, Elijah Kitaka n’abazafasha abantu kuryoherwa n’igitaramo nka Muyango na Vianna Indi nabo bazatanga ibirori.
Ibi bitaramo bigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere bizaba bifite umwihariko wo kumva no kubyinira hamwe imiziki yiganjye mu njyana ya Amapiano.







