
Muyoboke Alex ukorana cyane na The Ben, yishimiye cyane uburyo Amani Africa wari ushinzwe imigendekere myiza y’ibitaramo bya Summer Country Tour, yitanga cyane ndetse agashaka ko abahanzi bose baba bameze neza mbere y’uko bajya ku rubyiniro, baruriho ndetse na nyuma yarwo.
Ibi Muyoboke yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RUA Rwanda ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Babu Rwanda.
Mu myaka irenga 20 amaze mu myidagaduro yo mu Rwanda, Muyoboke avuga ko Amani ari umuntu yabonye udasanzwe cyane ku bijyanye n’urukundo afitiye uruganda no gushaka iterambere ryarwo, ku buryo asaba ko yakomeza kuba ahari cyane.
Amani yari mu itsinda rigari rya Watuwave yateguye ibi bitaramo byanyuze mu turere twa Musanze, Nyagatare, Bugesera na Rubavu. Amani kandi ni nawe muyobozi wa ArtLand Events Lab yitaga cyane ku migendekere myiza y’ibitaramo.






