
Umuhanzi The Ben wari kumwe na Bruce Melodie mu bitaramo bye “Summer Country Tour”, yavuze yemeye Bruce yamuhize i Rubavu ndetse akamwandikira abimubwira.
Ibi byose byaturutse ku ibanga Bruce Melodie yamenye akarikoresha i Rubavu, bigatuma yihuza cyane n’abafana kuri Stade Umuganda.
Bruce Melodie kuri iyi nshuro ubwo ibi bitaramo byasozwa yabashije kugira abantu benshi mu byamamare bari ku kibuga bamufasha kwerekana ibyo yakoze, ikintu ubusanzwe The Ben yajyaga amurusha cyane.
Uyu muhanzi kandi yateguye indirimbo zibyinitse cyane bihura n’uko abatuye i Rubavu bateye kuko ari abantu kwizihirwa cyane babyina bitandukanye na The Ben waririmbye indirimbo nyinshi mu buryo bwa ‘Acapella’.






