
Mu bitaramo bitatu bya “Summer Country Tour” Bruce Melodie amaze guhuriramo na The Ben, Bwiza na Kitoko Bibarwa, bigaragara ko The Ben arusha Bruce Melodie kugira abantu benshi bamuri hafi.
Ihangana mu bafana rihera ku mbuga nkoranyambaga iyo igitaramo kirangiye, nicyo kintu kiri kuranga ibi byumweru bitatu bishize aba bahanzi bataramira abatuye mu ntara z’igihugu.
Uretse ibyo bakora ku rubyiniro bose ubona ko biteguye cyane, hari aho kumenya uwitwaye neza bigorana cyane abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga babeshywa cyane. Buri ruhande ruba ruvuga ko rwahize urundi kugeza aho abo kwa The Ben bo banavuga ko bitatu byose barushije Bruce Melodie.
Muri ibi bitaramo hari ikintu The Ben ari kurusha cyane Bruce Melodie ndetse gifasha uyu muhanzi umaze imyaka irenga 15 mu muziki. The Ben iyo ari ku rubyiniro agira abantu benshi b’inshuti ze ndetse bafite izina rikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda, baba barwana ishyaka ngo ahakure ishema.
SOMA:Bruce Melodie yakaniye ku buryo atagiseka
Usanga kenshi bageranya abafana baba bateguwe kugira ngo ishusho nziza y’imifanire ize kugaragara ndetse ari ko bafata n’amashusho abigaragaza agahita ashyirwa no kuri za mbuga.
Ku mitegurire ihambaye abashizwe ‘Protocol’ no kumenyekanisha ibikorwa bye, baba ari benshi ndetse na nyuma y’igitaramo bagatangira gushyira hanze inyandiko n’amashusho yerekena uburyo yitwaye neza ku rubyiniro.
Uku kugira abantu benshi bamufasha kwerekana ibyiza bye ndetse n’uko The Ben anabana n’abantu bashya bamugezeho nibyo arusha Bruce Melodie.
Ibi bituma bikigoye ko abantu bazabona neza ibyo Bruce yaba ari gukora muri Summer Country Tour. Iri rero rikaba isomo rikomeye Bruce Melodie akwiye kwigira kuri mugenzi we, ryo kugira abantu.







