
Producer Loader umwe mu bamaze gukora izina rikomeye mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi akomeje kwibasirwa n’umuhanzi Benno View amushinja kumwirengagiza kandi ariwe wamuhaye amahirwe bwa mbere yo kwigaragaza muri studio ye ya View Nation ndetse na Ruganzu umushinja kuba ariwe wamukoreye ikirango cy’izina rye ( Jingle ) ariko akaba yaramusuzuguje avuga ko ari umuntu utazwi.
Mu Rwanda ni kenshi usanga umuntu ashobora kugira uruhare mu gikorwa nyamara ntibibashe kumenyekana ko ariwe wabikoze bitewe nuko n’uwakoze icyo gikorwa atifuza ko uwo muntu amenyekana aribyo Benno View na Ruganzu bashingiraho bavuga ko Loader yagakwiye guha agaciro ibikorwa bamukoreye.
Mu mashusho yagiye hanze ubwo Producer Loader yabazwaga uwaba yaramukoreye ikirango cy’izina rye ( Jingle ) yagaragaje yirinda gutangaza izina ryuwo muntu ahubwo asubiza ko atazwi ibintu byababaje cyane umuhanzi Ruganzu kuko yumvaga nkumuntu wakoze icyo kirango producer Loader atagatewe imfunwe no gutangaza izina rye aho kugirango ajye kuvuga ko uwo muntu batamuzi.
Benno View we yemeza ko ubwo Producer Loader yari agitangira umwuga ari umwe mu bamufashe akamuzana muri Studio ya View Nation ari nayo yamufashije kwagura izina rye ariko kuri ubu ukaba usanga atamuhamagara ngo amubone ndetse niyo ari kuvuga urugendo yanyuzemo atajya avugamo View Nation Kandi yaramufashije mu rugendo rwe.
Producer Loader akaba ari umwe mu bagezweho cyane ndetse akaba akorana bya hafi na 1:55 AM ndetse binavugwa ko yasinyemo amasezerano nubwo yakomeje kubihakana.







