
Umuhanzi Chriss Eazy wari uherutse gushyira hanze indirimbo ” My Mind” yakoranye n’umuhanzikazi Utah Nice yateguje indirimbo nshya yitwa “Wakanaka ” yakoranye n’umunyabigwi King James.
Chris Eazy umwe mu bahanzi bakomeje kugenda bagaragaza impano idazanzwe ndetse n’ibikorwa bitandukanye yateguje abakunzi be indirimbo nshya yitwa ” Wakanaka ” yakoranye na King James.
Iyi akaba ari indirimbo ya mbere Chriss Eazzy abashije gukorana na King James ndetse akaba abaye umwe mu bahanzi bake b’abanyamahirwe babasha gukorana nuyu muhanzi cyane ko aba Atari ibintu byoroshye.
Nubwo hatatangajwe igihe iyi ndirimbo ” Wakanaka ” ya King James na Chriss Eazzy izagira hanze gusa hakaba hemejwe ko ari vuba bishoboka.





