
Umuhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi Kidum Kibido yatangaje ko nubwo amaze kubyara abana icyenda ariko kuri we yumva yifuza kubyara abana 12 kuko yumva kubyara ari ibintu bisanzwe Kandi agifitiye imbaraga.
Kidum yemeje ko nyuma yo kubyara abana 9 ku bagore batandukanye nta gahunda afite yo kurekera kuko yifuza kubyara nibura abana 12 kuko yumva agifite izo mbaraga.
Mu kiganiro yagiranye na Babu Rwanda yatangaje ko atazi impamvu abanyarwanda batinya kubyara abana benshi ariko kuri we yumva ashaka kubyara nibura abana 12 Kandi akaba yizera ko vuba agomba kuba yabigezeho kuko kuri ubu amaze kugira abana 9.
Kidum akaba asanzwe ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga ndetse kuri ubu akaba ari mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo.





